Ubuvugizi ku ngingo z’amategeko arebana n’ubwiteganyirize mu Rwanda zikwiriye kuvugururwa
Mu rwego rwo kuzahura imibereho y’abasaza n’abakecuru bageze mu kiruhuko cy’izabuku bagenda barushaho gukena kubera pansiyo ntoya bagenewe n’amategeko anyuranye asa n’ayabirengagije mu gihe yashyirwagaho, Umuryango wa ARR urasaba abo bireba kubisuzumana ubushishozi kugira ngo abakiriho babashe nibura kurenganurwa havuguruwe amategeko akurikira: Iteka rya Perezida n° 069/01 ryo ku wa 13/04/2018 ryongera amafaranga ya pansiyo […]