Mu rwego rwo kuzahura imibereho y’abasaza n’abakecuru bageze mu kiruhuko cy’izabuku bagenda barushaho gukena kubera pansiyo ntoya bagenewe n’amategeko anyuranye asa n’ayabirengagije mu gihe yashyirwagaho, Umuryango wa ARR urasaba abo bireba kubisuzumana ubushishozi kugira ngo abakiriho babashe nibura kurenganurwa havuguruwe amategeko akurikira:

  • Iteka rya  Perezida  n° 069/01  ryo ku wa 13/04/2018  ryongera  amafaranga  ya  pansiyo  n’ay’ibyago  bikomoka  ku  kazi  atangwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 2 yahindurwa kuburyo pansiyo fatizo ya buri kwezi yakurwa kuri 13.000 Frw ikagera nibura kuri 37.878 Frw kugira ngo ihuzwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko mu gihugu nkuko bigaragazwa n’inyigo zinyuranye kuri iki kibazo.

 

  • Ingingo ya 19 y’itegeko no 05/2015 ryo kuwa 30/03/2015 ikwiye guhinduka ikongerwamo igika kigaragaza ko abakiriho babariwe inyongera ya pansiyo buri gihe cy’amezi 12 y’ubwiteganyirize kirenze ku mezi 180 y’akazi ingana na rimwe kw’ijana (1%)  hakurikijwe ibyateganywaga n’Itegeko –Teka ryo kuwa 22/08/1974 byahinduwe n’ingingo ya 22 y’itegeko no 06/2003 ryatangiye gukurikizwa kw’itariki ya 15/06/2003, nabo bahabwa uburenganzira bwo gukosorerwa uburyo babariweho bagahabwa inyongera y’abiri kw’ijana (2%) kimwe na bagenzi babo kuko bahahira kw’isoko rimwe.

 

  • Haseguriwe ku biteganywa n’ingingo ya 91 y’itegeko no 05/2015 ryo kuwa 30/03/2015 ku birebana n’ubuzime bwo guhabwa pansiyo nyuma y’imyaka 10 utarayisabye muri RSSB biturutse ku mpamvu zinyuranye, ARR irasanga iriya ngingo ikwiriye kuvugururwa ikongerwaho igika kirenganura abavukijwe uburenganzira bwabo n’ibyateganywaga n’ingingo ya 39 y’itegeko –Teka ryo kuwa 22/08/1974, bityo guhera igihe iri tegeko ryaba rivugururiwe, abakiriho bavukijwe ubwo burenganzira bwabo kugera aya magingo kandi ni benshi, nabo bakajya bahabwa pansiyo yabo nka bagenzi babo.

 

  • ARR isanga itegeko n° 05/2015 ryo ku wa 30/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwiteganyirize bwa  pansiyo mu Rwanda rikwiriye kuvugururwa hakongerwamo ingingo igaragaza uburyo Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kizajya cyunganira umuryango w’uwari muri pansiyo mu kumuherekeza neza mu gihe yitabye Imana nkuko byateganywaga n’ingingo ya 18 y’Itegeko no 06/2003 ryo kuwa 22/03/2003.

 

  • Mu gihe cy’ivugururwa ry’amategeko agenga imikorere ya RSSB, ARR irasaba ko amabwiriza ya Minisitiri no 002/11/10/TC yo kuwa 24/05/2011 yerekeye kwinjiza mu bwishingizi bw’indwara abari mu kiruhuko cy’izabukuru nayo yavugururwa kugira ngo: – Abafata pansiyo bose babyifuza babashe guhabwa ubwishingizi bwa RAMA kuko abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mbere y’ishyirwaho rya RAMA bakatwaga amafaranga ku mishahara yabo yashyirwaga mw’isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi (Caisse Sociale du Rwanda);

 

  • Abapfakazi n’imfubyi bavugwa mu ngingo 4 y’aya mabwiriza bahabwe uburenganzira bwo gukomeza ubwishingizi bwa RAMA mu gihe uri mu kiruhuko cy’izabukuru amaze kwitaba Imana, nkuko bakomeza guhabwa pansiyo yabo ya buri kwezi na RSSB.

 

Bikorewe i Kigali kuwa 27/08/2024

 

MINANI Faustin

2eme Vice President de l’ARR